You are on page 1of 3

ITANGAZO KU BASHAKA KWITABIRA IKIGANIRO ZAMUKA IGICE CYA 2 Zamuka iragarutse!

Nyuma yuko igice cya mbere cya Zamuka- Ikiganiro mpamo gica kuri televiziyo, Reality TV Show 1st Season- kivuga ku kwihangira umurimo kigenze neza; TV 10 nUmuryango Search for Common Ground banejejewe no kubatumira kwitabira Igice cya kabiri cya Zamuka. Gufata amajwi namashusho bizabera mu mujyi wa Kigali nahandi hantu hatandukanye mu Rwanda.

Mu gice cya 1, Sam Zizinga ni we watsinze maze yegukana ibihembo bishimishije bikurikira: Miliyoni imwe yamafaranga yu Rwanda yatanzwe na Search for Common Groundwww.sfcg.org; Ibiro Zizinga azakoreramo umwaka wose ku buntu yahawe na The Office www.theoffice.rw. Ibyo biro biherereye mu Kiyovu mu mugi wa Kigali; Akazi yahawe nikompanyi yitwa UK TV Production Company- www.mediae.org.

Sam yiteguye gutangiza ku muguragaro ikigo cye cyubucuruzi yise Cartoon Home Network. Waba wujuje ibisabwa ngo azabe ari wowe wegukana igihembo cya Zamuka mu mwaka wa 2014? Itabire nonaha irushanwa ryigice cya 2 cya Zamuka

IBISABWA: Kuba ufite hagati yimyaka 18 na 34. Kuba ufite igitekerezo cyumushinga wifuza gushyira mu bikorwa; Kuba ushobora gusobanura neza icyerecyezo cyawe mu Kinyarwanda no mu Cyongereza ku buryo bwumvikana/ busobanutse. Kuba ufite impinduka ushaka kuzana aho uba cg ukorera. Kuba udatinya gufata icyemezo nubwo waba utizeye neza ko bizakubyaririra inyungu nkuko ubishaka (risk-taking). Kuba witeguye guhangana nikibazo icyo ari cyo cyose cyabangamira ishyirwa mu bikorwa byumushinga wawe; Kuba uri umuntu ufite ubushake bwo gusohoza icyo yiyemeje , wizewe kandi ufite ubushake bwo gukora; Kuba wiyemeje kwihangira umurimo, kandi ukaba usobanukiwe ibyo guhanga umurimo ubyara inyungu. Kuba udatinya gufatwa amashusho (camera) kandi ukaba witeguye kugaragara kuri televiziyo.

UKO USABA: Twoherereze ibaruwa na CV bikubiyemo ibi: Ibisobanuro byuwo uri we Igitekerezo cyumushinga wifuza gushyira mu bikorwa. Subiza mu magambo ari munsi yijana (100) iki kibazo: Ese kwihangira umurimo ni iki?

UWO WABAZA E-mail: zamuka@live.fr Tel: 0782003520 0788857128

Itariki ntarengwa yo kutugezaho amabaruruwa yanyu: 9 Gashyantare 2014, saa kumi nebyiri zumugoroba- 6h00 pm.

Do you have what it takes to become the 2014 Zamuka Season 2 Winner?? Apply now!!! - Apply now!!! - Apply now!!! - Apply now!!! - Apply now!!! - Apply now!!! REQUIREMENTS: You are between 18 and 34. You have a viable business idea. You are able to communicate your vision clearly in Kinyarwanda and English. You want to bring about change in your community. You are not afraid of taking risks. You are ready for a challenge. You are highly motivated, reliable and possess an engaging personality. You are an entrepreneur and understand business practices. You are not afraid of the camera and you are ready to appear on TV. TO APPLY: Send us a motivation letter and CV including: A brief description of yourself and your business idea. Answer the following question in less than 100 words: What is entrepreneurship? CONTACT: E-mail: zamuka@live.fr, Tel: 0782003520 0788857128

APPLICATIONS CLOSE ON SUNDAY 9th February 2014 at 6.00pm!

You might also like